00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yizihije isabukuru ya Muhoozi, avuga umwihariko w’itariki y’amavuko y’abana be

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 25 April 2026 saa 06:36
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yifurije isabukuru nziza y’amavuko umuhungu we Gen Muhoozi Kainerugaba akaba n’Umugaba Mukuru w’Ingabo, amushimira uruhare rwe mu kurwanya ruswa mu gisirikare no kugiteza imbere.

Ibi yabitangaje mu butumwa yashyize kuri X, ku wa 24 Mata 2026, ubwo Gen Muhoozi yizihizaga isabukuru y’imyaka 52 amaze avutse.

Museveni yasangije abamukurikira urugendo rugoye we n’umugore we banyuzemo mu gihe cy’urugamba rwo kubohora Uganda.

Yashimiye Imana yamuhaye umuryango mwiza n’uburyo yakomeje kuwurinda kugeza ubwo abana be bamaze gukura bakaba ubwabo bafite imiryango yabo ku giti cyabo banateza imbere Uganda muri rusange.

Ati “Ubu butumwa bugenewe mwese ariko mbere na mbere ndashaka gushimira Imana yampaye umugore mwiza n’abana beza barimo Muhoozi (Muogi), Natasha (Kukuru), Patience (Pusi) na Kyaremeera (Kyinini) ikamfasha kubarinda ndetse ikanabamera umugisha muri rusange.”

Yashimiye umugore we Janet Museveni uburyo yareze abana neza cyane cyane mu gihe we yari ari ku rugamba rwo kubohora iki gihugu.

Ntabwo yagarukiyeho aho kuko Museveni yashimiye Abanya-Uganda, Abanyafurika uburyo bakomeje gushyigikira umuryango we mu bihe bikomeye wagiye unyuramo.

Ati “Aba bana cyane cyane Muhoozi bavutse mu rugamba rw’impinduramatwara, barukuriramo ndetse nabo bagira uruhare muri rwo cyane cyane mu bijyanye n’iterambere ry’iki gihugu.”
Yavuze ko muri urwo ruhare Muhoozi amaze kugira harimo kurwanya ruswa mu gisirikare cya Uganda no kucyongerera ubushobozi.

Ati “Gen Muhoozi amaze kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa mu gisirikare ndetse no kucyongerera ubushobozi.”

Museveni avuga ko abana be bose bavutse ku matariki afite igisobanuro gikomeye.

Yavuze ko Muhoozi yavutse ku wa 24 Mata 1974 muri Tanzania ndetse ko nyuma y’umunsi umwe yahise ahamagara Samora Machel wayoboraga umutwe wa Frelimo muri Mozambique, amubwira ko hari amakuru ari gukurikirana y’uko ubutegetsi bw’igitugu muri Portugal bugiye kuvanwaho. Ibi byashyize iherezo ku bukoloni bw’imyaka 500 y’iki gihugu muri Afurika.

Museveni yavuze ko umwana we wa kabiri Natasha yavutse ku wa 12 Werurwe mu 1977, iyo akaba ariyo tariki yagiriye muri Libya mu 1984 gusaba Muammar Gaddafi ubufasha bw’intwaro zagize uruhare mu gutsinda urugamba rwo gufata Uganda mu 1986.

Uwitwa Patience we yavuze ku wa 9 Gicurasi 1978, umunsi u Burayi bwizihiza gutsindwa kwa Adold Hitler, Kyaremeera we yavutse ku wa 30 Kamena 1980, itariki imwe Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaboneyeho ubwigenge yiyomoye u Bubiligi mu 1960.

Museveni yashimye uruhare rwa Gen Muhoozi mu kurwanya ruswa mu gisirikare cya Uganda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages