Icyo cyifuzo kije nyuma y’uko Edward Rukiidi Nyabongo I yimitswe nk’Umwami mushya wa Tooro, mu gihe abagize umuryango w’ibwami batarumvikana ku buryo yatoranyijwe.
Mayanja yavuze ko iyo nyandiko ya Oyo igomba kubahirizwa, keretse urukiko rwemeje ko itemewe n’amategeko.
Mu nyandiko y’impapuro eshatu yoherereje Museveni ku wa Gatandatu, Mayanja yavuze ko amategeko ya Uganda n’imigenzo ya Tooro ari byo bigomba kugenderwaho mu kugena uzungura Umwami.
Nk’uko Mayanja yabisobanuye, mu nyandiko Oyo yakoze ku wa 14 Nzeri 2022, yavuze ko naramuka asize umuhungu wemewe nk’uwe, uwo mwana ari we uzamuzungura.
Yongeyeho ko uwo mwana naba adahari cyangwa adashoboye kujya ku ngoma, azazungurwa na mubyara we, Igikomangoma Yomeri, umuhungu wa Omusunga Charles.
Mayanja yagize ati “Inyandiko Umwami Oyo yasize igaragaza uzamuzungura igomba gukurikizwa. Kuba yemewe cyangwa itemewe byemezwa n’inkiko gusa.”
Abayobozi b’Ubwami bwa Tooro bo bavuga ko komisiyo yari ishinzwe gutoranya umusimbura wa Oyo yasabye umuryango we kwerekana umuhungu we cyangwa ifoto ye, ariko ntibikorwe. Ni byo bavuga ko byatumye bashakira Umwami mushya mu wundi muryango w’ibikomangoma.
Iyo komisiyo yari yabanje guhitamo George Desmond Kamurasi. Yasabye igihe cyo kugisha inama umuryango we, ariko komisiyo ntiyakimuha, ihitamo Edward Rukiidi Nyabongo I, ari na we wimitswe.
Mayanja yasabye ko umuhango wo gushyira imbuto icyenda z’ikawa mu mva y’Umwami watabarutse, ukorwa n’uwamusimbuye nk’ikimenyetso cyo kuzungura ingoma, usubikwa kugeza impaka z’izungura zikemutse.
Yavuze ko nibiramuka binaniranye gukemurwa n’abakuru b’umuryango w’ibwami, urukiko ari rwo ruzafata umwanzuro.
Nyabongo yatangiye gukora imwe mu mihango ya gakondo y’Umwami mushya.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!