Perezida Museveni yagereranyije ubuzima bwe akiri muto n’ubw’uru rubyiruko, avuga ko ku myaka 26 we n’inshuti ze batangije FRONASA (Front for National Salvation) mu rwego rwo kubohora Uganda.
Museveni yavuze ko icyo gihe bari bafite intego yo guharanira ubwigenge n’ubusugire bw’igihugu, mu gihe urubyiruko rw’aba-Gen-Z bo muri iki gihe bahugiye mu gushaka ibibashimisha (Vibes) n’umupira w’amaguru gusa.
Perezida Museveni yabajije urubyiruko icyo ibya ‘vibes’ bifasha igihugu, arusaba ko rwatekereza ku ruhare rufatika mu iterambere ry’igihugu.
Ati “Mwe aba-Gen-Z, kugeza ubu mwakoze iki? njye ku myaka 26 natangije urugamba rwa FRONASA rwo kubohora iki gihugu na Afurika. Ariko mwe aba-Gen-Z, icyo mba numva gusa ni ‘vibe, vibe.’ Ese ibyo byishimo byanyu bifasha iki igihugu?”
Yavuze ko Uganda ifite intego yo kuzamura ubukungu bwayo, bityo ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu bikorwa by’ubuhinzi bwa kijyambere, inganda, ikoranabuhanga n’imitangire ya serivisi.
Museveni yabasabye kwigira ku mateka y’abakurambere, aho urubyiruko rwari ku isonga mu rugamba rwo kubohora igihugu, abibutsa ko igihugu gikeneye ibikorwa bifatika, ubushake n’ubwitange.
Museveni: “You Gen Z what have you done so far? When I was 26, we started the FRONASA movement to liberate this country. But for you Gen Z, all I hear is “vibe, vibe.” What is your vibe doing for the country?” pic.twitter.com/LQyVFbMhJO
— UBC UGANDA (@ubctvuganda) December 13, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!