00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Museveni yahishuye ko Eddy Kenzo ari umwana wa Chefe Ali warwaniye NRM

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 28 September 2025 saa 04:33
Yasuwe :

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yahishuye ko Umuhanzi Edrisa Musuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo ari umwana w’umusirikare Chefe Ali wabaye umusirikare wa NRA mu rugamba rwo mu 1981 kugeza mu 1986.

Museveni yari yitabiriye igikorwa cyo kumurika album y’indirimbo yamwitiriwe (The Yoweri Album), cyabereye kuri Speke Resort Hotel Munyonyo ku mugoroba wo ku wa 27 Nzeri 2025.

Ibirori byateguwe n’umuhanzi Eddie Kenzo binyuze mu Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda. Yabyitabiriye ari kumwe na Janet Museveni.

Museveni yashimiye Eddy Kenzo kubera ubushishozi n’ubwitonzi no gukoresha neza inkunga Guverinoma yahaye Ishyirahamwe ry’Abahanzi muri Uganda, UNMF.

Mu kumushimira, Museveni yahise ahishura ko Eddy Kenzo ari umuhungu wa Chefe Ali warwanye ku rugamba rwo gufata igihugu.

Ati “Nishimiye cyane ubunyangamugayo n’ubunyakuri bwa Eddy Kenzo, kubera ko amafaranga twamuhaye yarayakoresheje neza. Kenzo ni umuhungu w’umusirikare. Ni umwana wa Chefe Ali.”

Yakomeje ati “Wababwiye so cyangwa warabibahishe? Yambwiye ko ari umwana wa Chefe Ali. Kandi murabibona ko basa. Si byo?”

Chefe Ali amazina ye ni Enock Mwine. Ni umwe mu bari bayoboye urugamba mu ishyamba bafatanya na Museveni muri Luweero.

Yibukirwa cyane ku bikorwa yakoze bidasanzwe nubwo muri rubanda bitavuzwe cyane ugereranyije n’iby’abandi barimo Gen Salim Saleh na Gen Elly Tumwine.

Kugeza ubwo Museveni yabihishuye, ihuriro ry’Umuryango wa Kenzo na Chefe Ali ntabwo ryari rizwi.

Museveni yavuze ko Guverinoma yiteguye gushora imari mu buhanzi, yemeza ko ari nk’ikirombe cya zahabu gikwiye guterwa ingabo mu bitugu.

Iyo Album iriho indirimbo 13 zirimo izivuga ibigwi bya Perezida Museveni, izo mu bice bitandukanye by’igihugu zigaragaza umuco w’abaturage batuye mu bice bitandukanye by’igihugu n’abandi bahatuye.

Perezida Museveni yashimiye abahanzi ba Uganda bagerageje gushyira ibintu ku murongo.

Yahamije ko nyuma yo kubohora igihugu, bashyize imbere inzego z’ubuvuzi, ibikorwaremezo, uburezi n’ibindi bizamura ubukungu bw’igihugu ku buryo abaturage barushaho kuba neza.

Museveni yahishuye ko Eddy Kenzo ari umwana wa Chefe Ali warwaniye NRM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages