Ruhamya ni umuhungu wa Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda.
Kuri uyu wa 16 Kanama 2026, Perezida Museveni abinyujije kuri X, yatangaje ko yishimiye kubona umwuzukuru we yinjiye mu muryango mugari wa UPDF, nyuma yo gusoza amasomo hamwe na mugenzi we Bakyira.
Ati “Imana yongeye kumpa umugisha wo kubona umwe mu buzukuru banjye, Ruhamya, yinjira mu muryango wanjye mugari wa UPDF, nyuma yo gusoza amasomo i Sandhurst hamwe na mugenzi we Bakyira. Ruhamya ndagushimiye, na Bakyira ndagushimiye.”
Yasabye kandi urubyiruko rwa Uganda kureba umurimo wa gisirikare nk’ushobora kurufasha kubaka umusingi ukomeye w’ubuzima, anashimira ababyeyi b’abo basirikare bashya.
Ruhamya Kainerugaba yasoje ku mugaragaro amasomo azwi nka muri Royal Military Academy Sandhurst, mu muhango wabaye mu ntangiriro za Kanama 2026. Se, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari ahari kugira ngo yibonere uko umuhungu we asoza aya masomo.
Mu muhango uzwi nka Sovereign’s Parade, Ruhamya yashyizwe mu basirikare bafite ipeti rya Ofisiye hamwe na Andrew Bakira wo muri Uganda ndetse n’abandi banyeshuri baturutse mu Bwongereza no mu bindi bihugu.
Aya masomo amara ibyumweru 44, akubiyemo imyitozo ikomeye mu bijyanye n’imiyoborere ya gisirikare, amayeri y’urugamba, ikoreshwa ry’intwaro, igenamigambi ry’ibikorwa bya gisirikare, indangagaciro n’ubushobozi bwo gufata ibyemezo mu bihe bikomeye. Abayarangije basubira mu ngabo z’ibihugu byabo kugira ngo bahabwe inshingano.
Gen Muhoozi na we yize muri Sandhurst, aho yasoje aya masomo mu 2000. Mbere y’umuhango wo gusoza amasomo y’umuhungu we, yari yasangije abantu amafoto agaragaza igihe na we yari mu myitozo, ayagereranya n’aya Ruhamya, avuga ko ari “umubyeyi n’umwana banyuze mu ngorane zimwe batandukanijwe n’imyaka 27.”
Kugeza ubu Ruhamya yinjiye mu Ngabo za Uganda, aho afite ipeti rya Sous-Lieutenant.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!