Mu ijambo rye ryatambutse kuri televiziyo y’igihugu ku wa Gatandatu, Museveni yavuze ko ibyo bikorwa by’igisirikare bigamije kurinda demokarasi n’umutekano rusange, aho yanashinje bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi guteza imvururu n’urugomo.
Museveni yavuze ko hari bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bagira imyitwarire itarimo demokarasi, ikomeje gushotora inzego z’umutekano.
Ati “Umuco udakwiye wa bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ni wo umaze igihe ushotora inzego z’umutekano kugira ngo zizibe icyuho.”
Yongeyeho ko ibi bikorwa by’umutekano bidakwiye gufatwa nko gusubira inyuma mu burenganzira bwa muntu, ahubwo ari ugukomeza kubaka igihugu gishingiye ku mahame y’umutekano n’iterambere.
Museveni yanashyigikiye amagambo ya Gen Muhoozi Kainerugaba wasabye ko itangazamakuru ryagira “imyitwarire iboneye”, avuga ko ari igitekerezo cy’ingirakamaro.
Ati “Gen Muhoozi yavuze ikintu gifite akamaro. Yavuze ko benshi bajya i Dubai bakabona ko itangazamakuru rihari rifite umurongo, bakabikunda. Kuki natwe tutagira uko?”
Ibi byose bije mu gihe hashize iminsi hanengwa icyemezo cyafashwe na Leta ya Uganda cyo gufunga ibikorwa by’ikigo Nation Media Group muri Uganda, ibintu byagize ingaruka ku bitangazamakuru birimo Daily Monitor na NTV Uganda kuko byafunzwe. Ni icyemezo cyashyizwe mu bikorwa n’igisirikare cya Uganda, ku mabwiriza yagizwemo uruhare na Gen Muhoozi.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko ibi bishobora kugabanya ubwisanzure bw’itangazamakuru.
Museveni yavuze kandi ko ibikorwa by’inzego z’umutekano bidakwiye gufatwa nk’igisubizo kibi, ahubwo ari uburyo bwo kurinda igihugu n’abaturage.
Yavuze ko ibikorwa by’abashinja ubutegetsi guteza imvururu bigomba guhagarikwa kugira ngo igihugu gikomeze gutekana.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!