Mu bihe byashize amazi ava mu birunga yagiye yangiza ibikorwa byinshi by’abaturage , birimo amazu n’imyaka yabo , ndetse rimwe na rimwe agahitana n’ubuzima bw’abantu mu karere ka Musanze intara y’amajyaruguru. Nyuma y’igihe kitari gito aya mazi yangiza byinshi , abaturage bavuga ko leta ikwiye gufata ingamba zirambye zo gukumira aya mazi.
Ibi aba baturage babivuga muri iki gihe imvura y’umuhindo yatangiye kugwa, dore ko ngo hari igihe aya mazi aza atunguranye, rimwe na rimwe nta n’imvura iri kugwa mu gace batuyemo .
Umwe yagize ati ‘Aha hose huzura amazi bakaduheka mu mugongo, iyo yaje n’imodoka zirahagarara kugirango abanze akame, ni ikibazo kidukomereye cyane , twifuza ko Leta yadukiza aya mazi .’
Undi ati ‘Niyo izuba riva ujya kubona ukabona amazi aramanutse , akamanuka imyaka tuba twahinze akayangiza. Turasaba ubuyobozi kudufasha bakayashakira aho ajya .’
Aba baturage bakomeza bavuga ko ku bwabo nta buryo babona bwo gukumira burundu aya mazi , aho basaba inzego zinyuranye gufatanya mu gushakira hamwe umuti urambye w’iki kibazo .
Iki kibazo kimaze igihe kirekire ...
Umuyobozi w’Intara y’amajyaruguru , Bosenibamwe Aime, yatangarije TV1 ko ikibazo cy’amazi yangiza imyaka y’abaturage kimaze igihe kirekire.
Yagize ati ‘ Icyo kibazo kirazwi hashize igihe kirekire , nk’uko abaturage babivuga , ariko ntabwo twigeze twicara cyangwa se ngo turebere gusa. Dufanyije n’inkeragutabara ndetse na Minisiteri y’umutungo kamere[...] twafatanyije kureba uburyo twaca intege amazi, ingamba nyinshi zirafashwe.’
Mu kwezi kwa Mata uyu mwaka wa 2015, nibwo amazi ava mu birunga yamanutse ari menshi atunguranye , maze yangiza byinshi mu bikorwa by’abaturage, imyaka yabo hamwe na bimwe mu bikorwa remezo,ndetse inahitana ubuzima bw’umuntu umwe muri aka karere ka Musanze.



















TANGA IGITEKEREZO