Ni icyemezo cyafashwe nyuma y’uko muri uyu mujyi hagaragaye imyigaragambyo ubwo amatora y’umukuru w’igihugu yari arimbanyije.
Jumanne Muliro ati “Nyuma y’ibyabaye, polisi irabwira abaturage bose bo mu Mujyi wa Dar es Salaam ko kuva uyu munsi ku wa 29 Ukwakira 2029 kuva Saa Kumi n’Ebyiri bagomba kuba bari mu rugo.”
Imyigaragambyo yagaragaye mu bice bitandukanye bya Dar Es Salaam, abigaragambya bafunga imihanda ndetse bagatwika bimwe mu bikorwaremezo.
Ubu internet ntabwo iri gukora neza nk’uko NetBlocks igenzura ibijyanye na internet yabigaragaje.
Amagana y’abigaragambya bakoze urugendo bagana ku kiraro kizwi nka ‘Selander Bridge’ kiri ku nkengero y’Inyanja y’Abahinde, berekeza rwagati mu Mujyi wa Dar es Salaam.
Ababonye iby’iyi myigaragambyo yari ikaze yagaragaye mu bice bine byo muri uyu mujyi. Polisi yagerageje gukoresha imyuka iryana mu maso mu gutatanya abigaragambya.
Umwe mu bigaragambya baganiriye na BBC yagize ati “Turarambiwe. Dushaka ko komisiyo y’amatora yigenga tugahitamo umuyobozi dushaka.”
Mu gitondo cyo ku wa 29 Ukwakira 2025, ni bwo Abanya-Tanzania, babyukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni amatora yari yitezwemo ubwitabire bwo hejuru kuko Abanya-Tanzania basaga miliyoni 37, barimo ibihumbi 200 baba mu mahanga biyandikishije gutora.
Perezida Samia Suluhu Hassan ahanganiye umwanya w’Umukuru w’Igihugu n’abakandida 16, barimo Kunje Ngombale w’ishyaka AAFP, Hassan Almas, uhagarariye wa NRA, Coaster Kibonde wa Chama Cha Makini, Doyo Hassan Doyo wa NLD n’abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Suluhu w’ishyaka Chama Cha Mapinduzi (CCM) ni we uhabwa amahirwe, kuko aya matora abaye benshi mu bo batavuga rumwe bafunzwe barimo Tundu Lissu w’ishyaka CHADEMA.
CHADEMA yakumiriwe mu matora muri Mata hagaragazwa ko itujuje ibyangombwa. Luhaga Mpina w’ishyaka rya kabiri rimomeye mu mashyaka atavuga rumwe na leta rya ACT-Wazalendo na we yarakumiriwe.
Ubwo yari muri Kenya Umunyamabanga wa CHADEMA ushinzwe ububanyi n’amahanga, Deogratius Munishi yabwiye Citizen Television ko “nta matora ari kuba muri Tanzania. Mbivuze neza mu magambo make ni ukwimika.”
Ubwo yari amaze gutora, Samia Suluhu Hassan yagize ati “Ndagira inama Abanya-Tanzania bose ko bakwiriye kuza bagatora na cyane ko ari uburenganzira bwabo guhitamo abayobozi bababereye.”
Police in Tanzania have imposed a curfew following a tense polling day marked by protests and unrest in several parts of the country. Internet services have also been shut down, while several people have been injured during protests. pic.twitter.com/p6zEgAwsgN
— BBC News Africa (@BBCAfrica) October 29, 2025



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!