Umukozi muri Minisitiri y’Ubuzima muri iki gihugu, Dr John Rumunu, yavuze ko ubu bwandu bushya bw’imbasa bwagaragaye bufite inkomoko ku rukingo (vaccine-derived polio) aho kuba kuri virusi ubwayo.
Ati “Iyi ndwara y’imbasa yadutse ikomoka ku rukingo ntabwo ari kuri virusi ya polio. Kugeza ubu dufite abanduye 15 bari mu ntara eshanu.”
Dr Rumunu yakomeje avuga ko mu rwego rwo guhashya iki cyorezo gikunda kwibasira abana bari munsi y’imyaya itanu, leta igiye gukaza gahunda yo gukingira abana.
Yagize ati “Mu gihugu hose hagomba gukingirwa abana barenga miliyoni 1.4, bikazakorwa mu ntara 45 zo muri leta 10. Ibi bikazakorwa mu byiciro bibiri guhera mu cyumweru cya mbere cy’ Ugushyingo.”
Indwara y’imbasa iterwa na virusi kandi yandura. Iyo uyirwaye atavuwe neza, ashobora gukurizamo ubumuga bushobora no kumuhitana. Iyi ndwara ikunze kwibasira abana bari munsi y’imyaka itanu, aho yakunze kugaragara cyane mu bihugu bya Afurika birimo Nigeria, Cameroun, Centrafrique na Sudani y’Epfo.
Muri iki gihugu hongeye kugaragara abantu bafite iyi ndwara mu gihe hari hashize igihe gito Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS, ritangaje ko yahacitse burundu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!