Igisirikare cya Mali mu ijoro ryo ku wa 25 Mata 2026 cyatangaje ko ibitero byo kwirukana aba barwanyi byari bikomeje ndetse bamwe bahise bahunga.
Imirwano yumvikanye mu gace ka Kati, ahakomoka abasirikare benshi, muri Gao no mu mijyi yo hagati mu gihugu nka Sevare na Mopti.
BBC yanditse ko no kuri iki Cyumweru tariki 26 Mata 2026, urusaku rw’amasasu rwumvikanye muri Kidal.
Amakuru agezweho ni uko Perezida Assimi Goita yamaze guhungishirizwa mu kigo cy’ingabo zidasanzwe za Mali.
Perezida Assimi Goita ahungishijwe mu gihe hashize amasaha make bitangajwe ko Minisitiri w’Ingabo, Gen Sadio Camara, yiciwe muri ibi bitero by’imitwe yitwaje intwaro byagabwe mu mujyi atuyemo by’umwihariko ku rugo rwe.
Aljazeera yabitangaje ku wa 26 Mata 2026. Kuva ku wa Gatandatu byatangajwe ko urugo rwe mu Mujyi wa Kati rwagabweho ibitero inshuro nyinshi n’abarwanyi ba al Qaeda n’aba Tuareg.
Camara ni umwe mu basirikare bakomeye bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi muri Mali muri Coup d’Etat zabaye mu 2020 na 2021.
Mali imaze igihe kinini ihanganye n’imitwe y’inyeshyamba yo mu Burengerazuba bwa Afurika irimo al Qaeda n’indi ishamikiye kuri Islamic State.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!