00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mufti wa Uganda yasabye leta guhagarika Tiktok

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 30 March 2025 saa 07:55
Yasuwe :

Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadhan Mubajje, yasabye leta y’icyo gihugu guhagarika urubuga rwa Tiktok bitewe n’imikoreresheze yarwo idahwitse, avuga ko ari mbi kurusha Facebook kandi yo ikaba yarahagaritswe muri iki gihugu.

Ibi yabivuze mu gitondo cyo kuri uyu wa 30 Werurwe 2025, ubwo Abayisilamu ibihumbi n’ibihumbi bari bateraniye mu musigiti witiriwe Gaddafi i Kampala mu masengesho ya Eid Al-Fitr.

Sheikh Shabban Ramadhan Mubajje ubwo yari ayoboye isengesho ryo gusoza ukwezi gutagatifu kwa Ramadhan, yanenze bikomeye imikoreshezwe ya Tiktok, avuga ko ikwiye guhagarikwa kandi ntacyo imaze.

Yagize ati “Leta ya Uganda yafunze Facebook, ariko njye mbona TikTok ari mbi kuyirusha. Nta mategeko ayigenga, kandi hari ibihugu byayiciye burundu. Ni ahantu h’abantu batagira icyo bakora, bigatuma bayikoresha nabi. Ndasaba Leta ko yakwiga kuri iki kibazo”

Mufti Shaban Mubajje kandi yanagaragaje impungenge atewe n’abayobozi b’idini bakoresha TikTok mu gukwirakwiza ibitekerezo bibi binahabanye n’ukuri kw’idini ya Islam bayobya abayoke bayo.

Ati “Hari bamwe biyita abashumba b’idini bakoresha TikTok mu kuyobya Abayisilamu. Bagira ibyo bibandaho bidafite aho bihuriye n’amahame ya Islam, bikaviramo abayoboke bacu gukekeranya”.

Ibihugu byinshi biri gushaka uburyo byashyiraho ingamba zikarishye zikumira TikTok mu kugabanya ibyago iteza abayikoresha cyane cyane abakiri bato.

Ibyo ni nka Kosovo, North Macedonia, Serbia n’ibindi bigaragaza ko abana bakomeje kugirwaho ingaruka n’uru rubuga rwahanzwe na Zhang Yiming, ubu rukoreshwa n’abarenga miliyari 1.58.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho TikTok ishinjwa gukoreshwa mu gutata icyo gihugu, mu gihe hari n’ubwo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wayikozeho iperereza ku bijyanye no kwivanga mu matora muri Romania.

Mu bihugu bimaze kuyihagarika birimo u Buhinde mu 2020, Afghanistan yayihagaritse mu 2022 na Albania mu Ukuboza 2024.

Ibindi bihugu nka Australia, u Bubiligi, Canada, Denmark, Nepal, n’u Buholandi byafashe inganda zo kuyihagarika gukoreshwa mu bikoresho byose bya leta.

Mufti wa Uganda, Sheikh Shaban Ramadhan Mubajje yasabye leta ko yakwiga uburyo yahagarika urubuga rwa Tiktok

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .