Ubuyobozi bwa NAEB,buvuga ko hagati ya Mutarama na Nzeli uyu mwaka ibyoherezwa mu mahanga byose bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byazamutse bikava kuri miliyoni 40.5 z’amadorali bikagera kuri miliyoni 57.8 z’amadorali nkuko Bloomberg ibitangaza.
Ingano yabyo na yo yariyongereye iva ku biro miliyoni 20.2 ugereranyije na Kilogarama miliyoni 17.6 zoherejwe mu mwaka wa 2014. Impuzandengo y’igiciro kuri kilogarama yarazamutse iva ku madorali 2.31 igera ku madorali 2.87.
Mu mezi icyenda ya mbere ya 2015, Ikawa yoherejwe mu mahanga nayo yariyongereye iva kuri miliyoni 40.9 mu mwaka wa 2014 igera kuri miliyoni 41.4 z’amadorali, ibi byatewe no kuzamuka kw’ibiciro byayo hagati ya Mutarama na Gicurasi uyu mwaka.
Ingano y’ikawa yoherejwe mu mahanga yariyongereye iva kuri kilogarama miliyoni 11.2 igera kuri kilogarama miliyoni 13.1 bitewe no kwagura ubuso bw’iki gihingwa.
Impuzandengo y’igiciro cy’ikawa iri hagati y’amadorali 3.14 na 3.82 ku kiro. Igihe nk’iki mu mwaka washize cyari hagati y’amadorali 2.14 na 2.66 ku kiro.
Igihugu cy’u Bwongereza nicyo kiza ku mwanya wa mbere mu kugura icyayi cyo mu bihugu by’Afurika y’Iburasirazuba, gikurikirwa na Pakistan, Egypt, Yemen na Somalia.
TANGA IGITEKEREZO