Iryo shyaka mu matora yabaye mu kwezi gushize, ryari rihagarariwe na Venâncio Mondlane watsinzwe na Daniel Chapo w’Ishyaka Frelimo riri ku butegetsi.
Venâncio Mondlane n’ishyaka rye bahise bahagamaza imyigaragambyo imaze kwangiza byinshi by’umwihariko mu murwa mukuru Maputo, nubwo Mondlane wayitangije yahunze igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu ubushinjacyaha bwatangaje ko bwakiriye ikirego cya Podemos ku buriganya bushobora kuba bwarabaye mu matora, kandi ko hazakorwa iperereza.
Komisiyo y’amatora yatangaje ko ibyayavuyemo byerekana ko Chapo yatsinze ku majwi 70% mu gihe Mondlane yagize amajwi 20%.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!