Iyi myigaragambyo ikomeje guca ibintu nyuma y’uko abaturage bafunze imihanda ikomeye i Maputo, bakanakoresha ibisasu bikorerwa mu rugo mu gusenya inyubako ebyiri zakorerwagamo n’ibiro bya leta.
Abaturage bafunze indi mihanda igana ku mupaka uhuza Mozambique na Afurika y’Epfo, bigira ingaruka ku bucuruzi, uretse ko Polisi y’igihugu yaje kuvuga ko iyo mihanda yafunguwe, nubwo hari abemeza ko ibice byinshi bigifunze.
Ku rundi ruhande, abaturage bahinduye umuvuno aho bari gufata bamwe mu bagize inzego z’umutekano, bakabifashisha mu kuguranwa n’abaturage batawe muri yombi bari kwigaragambya.
Imyigaragambyo yakajije umurego ubwo Venâncio Mondlane utavuga rumwe n’ubutegetsi yatangazaga ko imyigaragambyo igomba gukomeza, nyuma aza kuvuga ko hari abantu bashatse kumugirira nabi ariko akarusimbuka.
Uyu mugabo uri mu bwihisho, ntabwo yongeye kugaragara ku rubuga rwa Facebook asanzwe akoresha mu kuvugana n’abaturage, bituma benshi bakeka ko yagiriwe nabi, ari nabwo bahise birara mu mihanda bongera gukaza imyigaragambyo.
Abaturage bari gusaba ko uyu mugabo yongera kwiyerekana kugira ngo bamenye ko ari muzima, ubwoba bukaba ari bwinshi ku bijyanye n’uko ibintu byagenda mu gihe yaba atakiriho, kuko bikekwa ko imyigaragambyo yarushaho gukaza umurego.
Ku rundi ruhande, impungenge ni nyinshi cyane ko imyigaragambyo ikomeje kwagukira mu bice bitandukanye by’igihugu ku buryo ubushobozi bw’inzego z’umutekano bwo kuyigenzura no kuyihosha, cyane cyane hanze ya Maputo, buri kurushaho kugabanuka.
Ikindi kiri kuvugwa ni inzego z’umutekano zitari gukora akazi kazo neza, aho zijya guhosha abigaragambya ariko ntibizibikore, zikabareka bakangiza ibikorwaremezo, ndetse amakuru avuga ko na bamwe mu bakora mu nzego z’umutekano za Mozambique bagira uruhare mu gukongeza iyi myigaragambyo.
Magingo aya, bivugwa ko abarenga 100 bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo ikomeje gukaza umurego, uretse ko inzego za leta zitaremeza iyi mibare.
Imyigaragambyo yakajije umurego mu Ukwakira ubwo abaturage biraraga mu mihanda bamagana ibyatangajwe na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yavuze ko Daniel Chapo w’Ishyaka rya Frelimo yatsinze amatora ku majwi 71%, Venâncio Mondlane bari bahanganye akagira 20%.
Icyakora uyu mugabo yabiteye utwatsi, avuga ko igenzura ryakozwe ryerekanye ko yatsinze ku majwi 53%, Chopo akagira 36%. Uyu mugabo wahoze ari umunyamakuru kuri radiyo yahise asaba abamushyigikiye kwigaragambya bamagana iby’aya matora, ubwo itangira gutyo.
Bivugwa ko uyu mugabo yahungiye muri Afurika y’Epfo, icyakora magingo aya ntabwo aho aherereye hazwi, cyane ko anamaze iminsi atagaragara ku mbuga nkoranyambaga, kandi ubu bukaba ari bwo buryo akoresha mu kuganira n’abaturage.
Bikekwa ko iyi myigaragambyo iramutse ikomeje kwaguka ku muvuduko iriho, bishobora gutuma Polisi ya Mozambique ibura ubushobozi bwo gukomeza guhangana nayo, bikaba byavamo kwiyongera k’urugomo ndetse n’intambara hagati y’abaturage, cyane ko byavuzwe ko abashyigikiye Frelimo barimo gufunga imihanda bahiga abashyigikiye Venâncio Mondlane.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!