Byatangajwe kuri uyu wa Gatatu ubwo Ikigo gishinzwe kurwanya SIDA muri icyo gihugu, cyashyiraga hanze imibare y’abayanduye n’abayirwaye.
Nibura muri uwo mwaka wa 2023, Mozambique ivuga ko abantu bashya 48.000 banduye virusi Itera SIDA, bavuye kuri 97.000 mu 2022.
Muri rusange, abantu bafite virusi itera SIDA muri Mozambique yose ni miliyoni 2,4, intara za Sofala na Zambézia rwagati mu gihugu na Nampula iri mu Majyaruguru zikaza ku isonga.
Mozambique ni kimwe mu bihugu bitanu bya mbere muri Afurika bifite ubwinshi bw’abantu bafite virusi itera SIDA, aho iza inyuma ya Eswatini, Lesotho, Afurika y’Epfo na Botswana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!