Traoré yagiye ku butegetsi tariki 19 Ugushyingo mu 1968 ahiritse ubutegetsi bwa Modibo Keïta wagejeje icyo gihugu ku bwigenge, nyuma y’uko abaturage bari bamaze kwinubira ubutegetsi bwe.
Traoré n’agatsiko k’abasirikare bafatanyije guhirika ubutegetsi babanje gushyiraho Komite ya gisirikare igamije kubohora abaturage, aho bahise bahagarika Itegeko Nshinga. Tariki 19 Ugushyingo 1969 nibwo Traoré yagiye ku butegetsi nka Perezida.
Tariki 26 Werurwe 1991, Traoré yahiritswe ku butegetesi n’abasirikare bayobowe na Amadou Toumani Touré. Traoré yahise afatwa arafungwa, akatirwa urwo gupfa gusa aza kugabanyirizwa igihano ahabwa igifungo cya burundu, naho mu 2002 arababarirwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!