Monusco ivuga ko ibyo birindiro bigizwe n’abasirikare ba MONUSCO 150 bakaba bagiye gufasha ingabo za Congo gukumira abacengezi bava mu Burundi binjira muri Congo n’abava mu bihugu bituranyi nk’uko byatangajwe na Radio mpuzamahanga y’Abafaransa, Rfi.
Umuvugizi wa Monusco, Prosper Félix Basse yatangaje ko ibi babikoze nyuma yo guhabwa amakuru ko hari abarwanyi bari kwinjira ku butaka bwa Congo bava mu bihugu bituranye na yo.
Amakuru kandi agera kuri RFI aravuga ko umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Gen. Jean Baillaud yavuze ko hari ibindi birindiro bizafungurwa mu ntangiriro z’icyumweru gitaha.
Ibikorwa byo kuburizamo abo binjira muri Congo bizajya bikorwa n’ingabo za Monusco ku bufatanye na FARDC.



















TANGA IGITEKEREZO