Ibiganiro Perezida Tshisekedi yatumiyemo Katumbi byabaye ku wa Gatandatu, tariki 7 Ugushyingo 2020, nyuma y’umunsi umwe ageze mu gihugu.
Ku wa 6 Ugushyingo 2020 ni bwo Moïse Katumbi wahoze ari Guverineri w’Intara ya Katanga yageze i Kinshasa yakirwa n’imbaga y’abaturage bari bamukumbuye dore ko yaherukaga muri RDC mu 2015.
Radio Okapi yatangaje ko abanyamakuru babajije Katumbi icyo ibiganiro byari bigamije n’icyabivugiwemo, ariko ababwira ko amakuru y’ibyavugiwemo ari ibanga.
Ati “Naje kureba Perezida wa Repubulika kugira ngo tugirane ibiganiro. Mbere na mbere naje kureba umuvandimwe. Icy’ingenzi nuko namara kubishyira mu bikorwa muzahita mumenya ibyo twaganiriye. Ubu ibyo twaganiriye ni ibanga.”
Mu myaka itanu Moïse Katumbi yari amaze mu mahanga yageragezaga gusubira mu gihugu cye ariko ntibimworohere bitewe ahanini n’impamvu za politiki.
Ibiganiro Katumbi yagiranye na Perezida Tshisekedi bifatwa nk’ibigamije gufasha uyu mukuru w’igihugu kwigobotora Joseph Kabila wamubanjirije ariko akaba agifite ijambo rikomeye mu miyoborere y’igihugu binyuze mu ihuriro CASH - FCC.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!