Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shukry, yashinje abayobozi ba Ethiopia kurangwa n’ubutagondwa biturutse ku gukomera ku mugambi wabo wo gutangira gushyira amazi mu rugomero rwiswe Grand Rennaissance rushyamiranyije ibi bihugu byombi mu gihe nta masezerano aremeranywa.
Uru rugomero mu gihe ruzaba rwuzuye, ruzaba arirwo runini muri Afurika yose. Ethiopia yatangiye ibikorwa byo kurwubaka mu 2011 mu gice cyitwa Nile Bleu ahasanzwe hisuka 85% by’amazi yose ya Nil.
Ubu irashaka ko itangira kuzuza amazi igisa n’ibigega byarwo ku buryo mu mpera z’uyu mwaka rwaba rwatangiye gutanga amashanyarazi hifashishijwe ingomero nto ebyiri.
Misiri yo ntikozwa ibyo gutangira gushyiramo amazi, irashaka ko ibyo umuntu yakwita nk’ibigega by’uru rugomero bigenda byuzuzwa mu byiciro aho kubikorera icya rimwe; hagakoreshwa uburyo bwatuma hatabaho ko ubutaka bukayukamo amazi ku buryo habaho ubutayu. Kugira ngo byuzure bisaba ko hajyamo amazi angana na metero kibe miliyari 74.
Shukry yavuze ko Akanama ka Loni gashinzwe amahoro ku Isi gakwiye gufata inshingano kakamagana ibikorwa bya Ethiopia yita ko bishobora gutera ikibazo gikomeye.
Iki kibazo nacyo kirimo na Sudani nk’igihugu cya gatatu aho nayo ifite inyungu ikomeye ku mazi ya Nil. Hashize imyaka ibi bihugu biri mu biganiro ariko nta kintu na kimwe kiragerwaho.
Shukry yavuze ko gutangira kuvuza biriya bigega by’urugomero bizaba binyuranye n’amasezerano yo mu 2015 agendanye n’uburyo ibiganiro bigomba gukorwa.
Misiri isaba Ethiopia ko basubira mu biganiro hagafatwa imyanzuro iciye mu mucyo ku mpande zombi, ndetse ko kuzuza ibigega “biteye ikibazo gikomeye kuri Misiri” ndetse byabamo n’imbogamizi ku mahoro n’umutekano ku Isi.
Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed na Perezida el-Sisi bahuye inshuro nyinshi mu gihe gishize ariko nta mwanzuro n’umwe wigeze ufatwa. Gusa bakunze kuvuga ko igisubizo cy’iki kibazo bizeye ko kizava mu bwumvikane.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika nizo zari umuhuza mu biganiro biheruka kuri uru rugomero (Grand Ethiopian Renaissance Dam: GERD); aho imyanzuro yafashwe igendewe ku byagaragajwe n’itsinda ry’impuguke zo muri Ethiopie, Misiri na Sudani ndetse n’ibyagaragajwe na Banki y’Isi.
Amerika yari yizeye ko ibyavuye mu biganiro byari bihagije kugira ngo hasinywe amasezerano ahuriweho ariko Ethiopia yanze kuyasinya.
Amasezerano Ethiopia yanze gusinya, agena ko gutangira gushyira amazi muri urwo rugomero bikorwa mu byiciro ku buryo byamara nibura hagati y’imyaka itanu na 15. Gusa na none Misiri yo ivuga ko byaba byiza ahubwo icyo gihe cyongerewe kugira ngo hirindwe ko ubutaka bubura amazi.
Misiri kuva mu 2012 isaba Ethiopia ko habanza gusinywa amasezerano ku iyubakwa ry’uru rugomero kuko amazi akoreshwa ari aya Nil kandi Misiri iyafiteho uburenganzira kurusha ibindi bihugu.
Ethiopia yo ntibona impamvu ibangamirwa mu mushinga wayo wo kubaka urugomero kuko amasezerano aha Misiri uburenganzira busumba ubw’ibindi bihugu ku ruzi rwa Nil yasinywe mu 1929 mu gihe cy’Ubukoloni.
Ntiyumva impamvu ayo masezerano atanagaragaza ingano y’amazi ibindi bihugu bikora kuri uru ruzi byemerewe gukoresha ariyo yakomeza kugenderwaho.
Misiri ifite impungenge ko uru rugomero ruzagabanya amazi yisuka y’uru ruzi, ku buryo atagera ku butaka bwayo nk’uko bisanzwe mu gihe ariyo icungiyeho. Abahanga bavuga ko Misiri idafite Nil yahinduka ubutayu.
Ubusanzwe bene izi ngomero ntabwo zitwara amazi menshi, gusa uko yisuka bihita bitandukana n’uko yari asanzwe agenda mbere y’urugomero.
Ethiopia iteganya kuzakoresha miliyari enye z’amadolari ya Amerika mu kubaka uru rugomero. Mu gihe rwakuzura, byitezwe ko rwazaba rutanga megawatt 6000 z’amashanyarazi.
Ibi bihugu byombi byitabaje amahanga kugira ngo bishake ababishyigikira, aho Perezida wa Ethiopia , Sahle-Work Zewde, yaje mu Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Kagame, ndetse Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri nawe yaje mu Rwanda afite ubutumwa bwa Perezida Sisi bugenewe Perezida Kagame.



















TANGA IGITEKEREZO