Misiri na Sudan byitabaje RDC mu kibazo cy’urugomero rwa Ethiopia

Yanditswe na Muhonzire Sylvine
Kuya 3 Werurwe 2021 saa 10:37
Yasuwe :
0 0

Misiri na Sudan byitabaje Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, kugira ngo ibe umuhuza mu biganiro bigamije gukuraho impaka z’igihe kirekire zatejwe n’urugomero rw’amashanyarazi ruri kubakwa na Ethiopia hifashishijwe uruzi rwa Nil.

Uru rugomero rw’amashanyarazi rwateje impagarara hagati ya Ethiopia, Misiri na Sudan. Misiri igaragaza impungenge z’uko ruzagabanya amazi ya Nil agera muri icyo gihugu kandi ari yo yari irambirijeho ndetse na Sudan ikavuga ko ayo mazi aramutse agabanyutse ibyo bihugu byaba ubutayu.

Ibi byateje impaka ndende, haba ibiganiro byinshi bigamije kumvikanisha ibi bihugu uko ari bitatu, ariko cyane cyane Misiri na Ethiopia, gusa biranga biba iby’ubusa, byose birangira nta mwanzuro uhuriweho ufashwe.

Ubusanzwe Ethiopia ifite agace kitwa Nil Blue kisukamo 85% by’amazi yose ya Nil, ari naho yubatse urugomero rw’amashanyarazi. Gusa igice cya kabiri cyo kuzuza amazi mu gisa n’ibigega bizajya bitanga ingufu z’amashanyarazi ntikirakorwa kubera ubwumvikane buke hagati yayo na Misiri.

BBC ivuga ko mu nyandiko iriho umukono wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Misiri, Sameh Shoukry, ndetse na mugenzi we wa Sudan, Mariam Al-Sadiq, bemeje ko biteguye gusubira ku meza y’ibiganiro bigamije ubwumvikane, byateguwe n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), harimo Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) ndetse na Loni.

Perezida wa Misiri Abdel Fattah-Al Sisi, ubwo aheruka kubonana na minisitiri wa Sudan yabiguretseho avuga ko urugomero rw’amashanyarazi Ethiopia iri kubaka ari ikibazo gikomeye ku bihugu byombi.

Misiri yo yifuza ko ibyo umuntu yakwita nk’ibigega by’uru rugomero bigenda byuzuzwa mu byiciro aho kubikorera icya rimwe; hagakoreshwa uburyo bwatuma hatabaho ko ubutaka bukayukamo amazi ku buryo habaho ubutayu. Byatwara imyaka iri hagati y’itanu na 15.

Kugira ngo byuzure bisaba ko hajyamo amazi angana na metero kibe miliyari 74.

Gahunda ya Misiri na Sudan yo kwitabaza RDC, ije nyuma y’ukwezi Perezida Felix Tshisekedi agizwe umuyobozi wa AU.

Ethiopia iteganya kuzakoresha miliyari 4.8 z’amadolari ya Amerika mu kubaka uru rugomero rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam . Mu gihe rwakuzura, byitezwe ko ruzaba rutanga megawatt 6000 z’amashanyarazi.

Urugomero rw'amashanyarazi, Ethiopia iri kubaka niruramuka rwuzuye ruzaba ari rwo runini muri Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .