00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Misiri: Hatangiye kubakwa umujyi w’akataraboneka mu butayu uzaba igicumbi cy’ubutegetsi

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 11 December 2017 saa 09:14
Yasuwe :

Leta ya Misiri yatangiye umushinga wo kubaka umujyi w’akataraboneka mu gace kagizwe n’ubutayu mu Burengerezuba bwa Cairo, aho biteganyijwe ko ariho hazimurirwa ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Inteko Ishinga Amategeko na za Minisiteri zitandukanye.

Igitekerezo cyo kubaka uyu mujyi uzaba ugizwe na Km2 170 cyazanywe na Perezida Abdel Fattah al-Sissi mu 2015, imirimo yo kuwubaka ikaba yaratangiye mu Ukwakira 2017. Biteganyijwe ko icyiciro cya mbere kizaba cyarangiye mu 2019, ukazakira abaturage bagera kuri miliyoni esheshatu.

Abayobozi ba Misiri bavuga ko iki ari igisubizo mu guhangana n’ikibazo cy’abaturage bamaze kuba benshi i Cairo, ahabarurwa abangana na miliyoni 18, mu gihe biteganyijwe ko mu 2025 bashobora kuba bageze kuri miliyoni 40.

Khaled El Husseiny wahawe inshingano yo gusobanurira abanyamakuru batandukanye b’abanyamahanga ibijyanye n’uyu mujyi mushya, yavuze ko izi ari inzozi za Misiri kandi bizeye kuzigeraho.

Nk’uko kandi yabitangarije AFP, Minisiteri y’Ingabo na Minisiteri y’imiturire nizo zateye inkunga uyu mushinga, ndetse ni nazo zifite inshingano zo kugenzura aho ibikorwa bigeze.

Imiterere y’inyubako zifite inkuta z’ibara ry’umweru n’irindi rijya kwijima zatangiye kubakwa muri uyu mujyi mushya, zijya gusa neza n’iziri mu yindi mijyi mishya igenda yubakwa muri iki gihugu kuva mu 1960.

Muri iyi mijyi hari uwitwa “Six Octobre”, wubatswe mu 1980 biteganyijwe ko uzaba utuwe n’abagera kuri miliyoni esheshatu mu 2017. Yose ihuriye ku kuba kuhaba bitoroheye abaciriritse, aho usanga nta n’ibinyabiziga rusange bihabarizwa.

Bamwe mu bahanga mu bijyanye n’ubwubatsi barimo Ahmed Zaazaa bo bagaragaza ko ibigiye gukorwa ntaho bitaniye n’ibyavugwaga ubwo leta yubakaga Umujyi wa Cairo nshya (Nouveau Caire) mu 2000, wagombaga guturwa na miliyoni enye ariko ubu hakaba habarizwa abagera kuri miliyoni 1.5 gusa.

Ati “Twagereranya uyu Murwa Mukuru na Cairo Nshya, hamwe n’amasoko yaho utabasha kugeraho igihe udafite imodoka, ndetse n’imihanda y’aho itarangwamo abantu. Ntabwo ari intsinzi yagakwiye gufatirwaho urugero.”

Yakomeje agaragaza ko nta gisubizo uzazana mu buzima bw’abatuye Cairo, ko ahubwo ushingiye ku mpamvu za politiki, aho buri mukuru w’igihugu mushya kuva kuri Gamal Abdel Nasser, azana igitekerezo cyo kubaka umujyi mushya yitwaje kugaragaza ko hari icyizere, ejo heza n’iterambere.

Umujyi wubatswe mu buhanga buhambaye

Gen Ahmed Zaki Abdin uyobora Ikigo gishinzwe iterambere ry’imijyi (ACUD), yavuze ko uyu mushinga utandukanye n’indi yose yabanje, kuko uzaba ari umujyi wubakanwe ubuhanga buhambaye ndetse ukazakoreshwamo ikoranabuhanga rigezweho.

Uyu mushinga witezweho gutwara akayabo ka miliyari 45 z’amadolari ya Amerika, uri gushyirwa mu bikorwa ku bufatanye na ba rwiyemezamirimo b’Abanyamisiri barimo ikigo Orascom.

Ibigo byo mu Bushinwa nabyo biri mu byagaragaje ubushake mu kugira uruhare mu iyubakwa ry’uyu mujyi, muri byo harimo CSCEC (China State Construction Engineering Corporation), iherutse gusinya amasezerano ya miliyali eshatu z’amadolari yo kubaka agace kazakorerwamo ibikorwa by’ubucuruzi.

Umujyanama wa Ambasaderi w’u Bushinwa mu Misiri ushinzwe ibikorwa by’ubucuruzi, Han Bing, yavuze ko bizeye ko hari n’ibindi bigo byabo bizagira uruhare mu kubaka uyu mujyi, ariko agaragaza ko ibibazo bya politiki biri muri iki gihugu bikwiye gukemuka kugira ngo abashoramari b’Abanyamahanga batinyuke kuza gutangira ibikorwa byabo.

Ubusanzwe Misiri iherereye ku buso bwa km2 1,010,407.87, ituwe n’abaturage bagera kuri 94 798 827.

Igishushanyo mbonera cy'Umujyi mushya watangiye kubakwa mu Misiri
Imihanda mishya yatangiye guhangwa
Inyubako zatangiye kuzamurwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages