00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa ari mu ruzinduko muri Afurika

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 January 2025 saa 01:52
Yasuwe :

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa, Wang Yi, ari mu ruzinduko ku Mugabane wa Afurika ruzamara iminsi irindwi, aho azasura ibihugu birimo Namibia, Repubulika ya Congo, Tchad ndetse na Nigeria.

Ni ku nshuro ya 35 yikurikiranya aho uruzinduko rwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bushinwa rwa mbere mu mwaka, rukorerwa muri Afurika. Ibi bikarushaho kwerekana imibanire myiza ikomeje gutera imbere hagati y’uyu Mugabane ndetse n’u Bushinwa.

By’umwihariko, uru ruzinduko ruzaba rugamije gukomeza guteza imbere imikoranire hagati y’ibi bihugu n’u Bushinwa, nk’uko byemejwe mu nama mpuzamahanga iherutse guhuza Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ndetse n’abandi bayobozi b’ibihugu bya Afurika.

Mu 2023, agaciro k’ubucuruzi hagati y’u Bushinwa na Afurika kari miliyari 282.1$, aho u Bushinwa ari bwo bwakoranye ubucuruzi bwinshi na Afurika muri uwo mwaka, ku nshuro ya 15 yikurikiranya.

Uru ruzinduko rwatangiye ku itariki ya 5 Mutarama, rukazasozwa ku itariki ya 11 Mutarama.

Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Bushinwa, Wang Yi, ari gusura ibihugu bine bya Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .