Uyu mugore wahoze ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari mu nama n’abageze mu zabukuru mu karere ka Kamuli mu Burasirazuba bwa Uganda.
Nubwo atavuze igihe byagiye bibera, Kadaga yavuze ko ubwa mbere yari yagiye guhura n’abahinzi b’ibisheke. Umunyapolitiki atavuze izina ngo yari yahaye bamwe muri abo bahinzi gahunda yo kuza gukoresha imodoka zabo zikorera ibisheke zikagonga imodoka ya Kadaga bikagaragara ko yishwe n’impanuka.
Indi nshuro Kadaga avuga ko hari urubyiruko rwari rwahawe amafaranga kugira ngo ruze kumutegera mu gasantere, rumwice bavuge ko byakozwe n’urubyiruko rwarakaye.
Ngo icyamutabaye ni uko bamwe muri abo baturage babaga bahawe amafaranga, babyangaga bakamuburira hakiri kare.
Kadaga yavuze ko ubugizi bwa nabi nk’ubwo buba buri gihe iyo icyo gihugu kigiye kujya mu matora.
Guhangana gukomeye muri politiki ya Uganda bikunze kurenga ibya politiki, bikazamo n’ubugizi bwa nabi bwifashishije imbaraga.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!