00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Minisitiri w’Intebe wa Sénégal yagaragaje Trump nk’icyago cyagwiririye Isi

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 12 April 2026 saa 03:09
Yasuwe :

Guverinoma ya Sénégal yagaragaje ko Perezida Donald Trump wa Amerika atari umuyobozi ushaka amahoro n’umutekano, ko ahubwo arajwe ishinga no guhungabanya ituze ku Isi, bitewe n’intambara yashoje kuri Iran nyamara azi ko izindi nka yo zabaye mbere zasize ibibazo bitagira ingano aho kugira icyo zikemura.

Ibyo byavuzwe na Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko ubwo yari mu nama mpuzamahanga ku busugire bw’ibihugu yabereye i Dakar muri icyo gihugu ku itariki 9 Mata 2026.

Minisitiri w’Intebe Sonko yagaragaje ko intambara zagiye zibera ku Isi mu myaka ishize zagaragaje ko uburyo ibisirikare by’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byifashishijwe mu gushaka gukora impinduka ku mbaraga ku bindi bihugu butigeze bugira umusaruro mu gushyira ibintu mu buryo nk’uko byabaga byavuzwe.

Ati “Amerika n’ibindi bihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi byakoze intambara nyinshi mu myaka ishize, ariko nta n’imwe byatsinze yaba iyo muri Vietnam, Iraq, Afghanistan, Libya no muri Syria.”

Yakomeje agaragaza ko n’ahandi muri izo ntambara zabanje nta mpinduka zigeze zizana uretse gutera ibibazo ahubwo.

Yongeyeho ko ibyo biri kwisubiramo no muri Iran kuko icyo Amerika yagiye ivuga ko cyayijyanye kitigeze kigerwaho ubu impande zombi zikaba ziri kugerageza inzira y’ibiganiro, nyamara intambara iri kugira ingaruka zitagira ingano ku Isi.

Ati “Intego yo gukuraho ubutegetsi bwa Iran ntiyagezweho, buracyahari ahubwo buri mu yindi ikomeye kurusha iy’ubwa mbere.”

Minisitiri w’Intebe Sonko yavuze ko Perezida Trump ari we nkomoko y’ibibazo Isi ihanganye na byo muri iki gihe kubera intambara yo muri Iran ndetse amwita umuntu udashaka amahoro.

Ati “Donald Trump si umuntu ushaka amahoro. Ni umuntu urajwe ishinga no guhungabanya ituze ry’abantu.”

Ibyo yabishingiyeho agaragaza ko politiki y’ibihugu bikomeye yo gukomeza gufatira ibyemezo ibindi byitwaje umutaka wa demokarasi ikwiye guhagarara kuko buri gihugu gikwiye kwihitiramo umurongo wacyo.

Uwo muyobozi yasoje agaragaza ko ibiganiro no gukorana ari byo bikwiye gukoreshwa mu gukemura amakimbirane, aho gukoresha intambara za gisirikare bitewe n’ingaruka zigira ku Isi.

Minisitiri w’Intebe wa Sénégal, Ousmane Sonko yagaragaje Trump nk’icyago cyagwiririye Isi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages