Kuri uyu wa Kabiri Thabane yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu, ko nubwo atari arangije imirimo ashinzwe byabaye ngombwa ko yegura ngo ave mu ikinamico ya politiki.
Hari hashize igihe asabwa kwegura n’abantu batandukanye barimo n’ishyaka rye ariko yarabyanze.
Thabane ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’uwahoze ari umugore we Lipolelo, wishwe arashwe mu mwaka wa 2017. Umugore we wa Kabiri Maesaiah nawe ari mu rukiko akurikiranyweho urwo rupfu.
Thabane n’umugore we wa kabiri bahakana ibyo baregwa.



















TANGA IGITEKEREZO