Ndirakobuca yagizwe umukandida w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, ahagararira intara ya Bujumbura nyuma yo gusezererwa muri Polisi tariki ya 9 Gicurasi, aho yari afite ipeti rya ‘Lieutenant Général’.
Imyanya 10 yose yahataniwe muri Sena yegukanywe n’abakandida b’ishyaka riri ku butegetsi, nk’uko byagenze mu matora y’abadepite yabaye muri Kamena.
Mu ntara ya Bujumbura, hatsinze Ndirakobuca na Léocadie Ndacayisaba, muri Buhumuza hatsinda Sabine Ntakirutimana na Cyriaque Nshimirimana, muri Burunga hatsinda Révérien Ndikuriyo usanzwe ari Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, na Clotilde Kampimbare.
Muri Butanyerera hatsinze Josephine Nyiraneza na Berchmans Nzoyihaya, muri Gitega hatsinda Générose Ngendanganya na we wasezerewe muri Polisi y’u Burundi muri Gicurasi ubwo yari afite ipeti rya ‘Général Major’ na Ferdinand Ndayisavye.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!