Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri EAC, Richard Owora Othieno, yahishuye ko muri iyi nkunga harimo miliyoni 10 z’amayero zizashorwa mu mushinga wo kubaka laboratwari y’icyitegererezo mu karere izajya isuzuma indwara zandura.
Uyu mushinga uzaba igisubizo ku bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba bitahwemye gusaba ubufasha mu gukumira no gusuzuma indwara z’ibyorezo mu Karere, nk’uko Daily News ibitangaza.
Izindi miliyoni 10 z’amayero zizakoreshwa mu gufata neza amazi y’ikiyaga cya Victoria hagamijwe gukwirakwiza amazi meza no gufata neza umutungo kamere wayo.
Inkunga isigaye, ingana na miliyoni 17 z’amayero izifashishwa mu mishinga yo guteza imbere ubukungu nko guhuza gasutamo, isoko rusange n’ifaranga rimwe.
Umunyamabanga mukuru wa EAC, Dr.Richard Sezibera yashimiye Guverinoma y’u Budage ku nkunga idahwema gutera ibikorwa bya EAC by’umwihariko ukwishyira hamwe kw’ibihugu.
Ku ruhande rw’umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Ambasade y’u Budage i Dar es Salaam, John Reyels, yavuze ko inkunga batera EAC ishingiye ku gaciro baha uwo muryango.
Yagize ati”EAC ni icyitegererezo muri Afurika, twishimiye gukorana namwe kugira ngo dukomeza gutanga umusanzu wacu mu mibereho myiza n’ubukungu bw’abatuye aka Karere.”
Ubufatanye hagati ya EAC na Guverinoma y’u Budage bwatangiye mu 1998. Iyi nkunga yiyongereye kuri miliyoni 213 Guverinoma y’u Budage iherutse kugenera EAC, zizifashishwa mu bikorwa by’uburezi, ubuzima, imishinga y’ibikorwa remezo, kuzamura ikoranabuhanga n’ibindi.



















TANGA IGITEKEREZO