Ubwo bushakashatsi bwerekanye ko 42% by’abagore bakora uburaya muri Mbarara bafite Virusi itera Sida, akaba ari wo mubare munini wagaragaye mu duce twose twakorewemo ubushakashatsi.
Mbarara yakurikiwe na Fort Portal ifite 41%, Busia ifite 40% na Masaka ifite 38%.
Mu duce twagaragayemo umubare muto harimo Buliisa ifite 21% na Arua ifite 22%.
Muri rusange, ubushakashatsi bwerekanye ko 31% by’abagore bakora uburaya babukoreweho bafite Virusi itera Sida, bivuze ko hafi umwe muri batatu aba afite iyo virusi.
Uyu mubare wagabanyutseho gato ugereranyije na 33% wari waragaragajwe n’ubushakashatsi bwabanje bwa Crane 3.
Ubushakashatsi bwa Crane 4 bwakozwe hagati ya 2024 na 2025, bukorwa na Makerere University School of Public Health ku bufatanye na Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda ndetse n’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe kurwanya no gukumira indwara, CDC.
Bwakorewe ku bagore 8.304 bakora uburaya mu duce 15 twa Uganda.
Uretse Virusi itera Sida, ubushakashatsi bwagaragaje ko hafi 5% by’abagore bakora uburaya bafite imitezi.
Bwanagaragaje ko 41% bafite ubwoko bwa Human Papillomavirus, HPV, bwa 16 na 18 bushobora kongera ibyago byo kurwara kanseri y’inkondo y’umura.
Umuyobozi w’itsinda ry’inzobere zakoze ubwo bushakashatsi, Dr Geoffrey Musinguzi, yavuze ko ubwandu bwinshi bukigaragara mu bagore bakora uburaya buterwa n’impamvu zirimo kugira abantu benshi bakorana imibonano mpuzabitsina, kudakoresha agakingirizo buri gihe, kwimuka kenshi, ivangura, ihohoterwa ndetse n’imbogamizi mu kubona serivisi z’ubuzima zihagije.
Ibyavuye muri ubu bushakashatsi bigaragaza ko ubwandu bwa Virusi itera Sida mu bagore bakora uburaya bukiri hejuru cyane ugereranyije n’abaturage muri rusange.
Mu 2025, ubwandu bwa Virusi itera Sida muri Uganda muri rusange bwari kuri 4,9%, mu gihe mu bagore bakora uburaya bwari 31%.
Ubushakashatsi kandi bwagaragaje impungenge ku bantu bitera ibiyobyabwenge mu nshinge.
Imibare yavuye mu bushakashatsi bwa Crane 3 bwerekanye ko mu bantu 805 bitera ibiyobyabwenge mu nshinge, 9,4% bari bafite Virusi itera Sida.
Mu bafite imyaka 35 kuzamura, ubwandu bwageraga kuri 17%.
Abagore bitera ibiyobyabwenge mu nshinge ni bo bagaragajwe nk’abugarijwe cyane, kuko 27% muri bo bari bafite Virusi itera Sida, ugereranyije na 6% by’abagabo.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Serivisi z’Ubuzima muri Uganda, Dr Charles Olaro, yavuze ko abagore bakora uburaya, abakobwa n’abagore bakiri bato ndetse n’abantu bitera ibiyobyabwenge mu nshinge bakomeje kuba mu byiciro byugarijwe cyane na Virusi itera Sida.
Ati “Ibi byiciro by’abantu bafite ibyago byinshi bikomeje kugira uruhare rukomeye mu ikwirakwira rya Virusi itera Sida.”
Abashinzwe ubuzima muri Uganda bavuze ko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bikwiye gushingirwaho mu gushyiraho politiki na gahunda zihariye zo gukumira ubwandu, kongera ibipimo, kuvura abanduye no korohereza ibyiciro byugarijwe kubona serivisi z’ubuzima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!