Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2025 yagize ati “Ihuriro ry’ingabo za Leta ya Kinshasa rikomeje kugaba ibitero mu bice bituwe cyane muri teritwari ya Masisi, rikoresheje drones.”
Kanyuka yakomeje ati “AFC/M23 iri gukora ibishoboka mu kurwanirira abasivili bari kugabwaho ibitero n’ingabo za Kinshasa.”
Umuyobozi wungirije wa AFC/M23 ushinzwe ibikorwa bya politiki na dipolomasi, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko nubwo Leta ya RDC ivugira mu itangazamakuru ko ishaka amahoro, ibikorwa byayo bigaragaza ko ishaka intambara.
Bisimwa uri mu biganiro bya Doha kuva mu cyumweru gishize, yagaragaje ko intumwa za AFC/M23 zigitegereje iza Guverinoma ya RDC kugira ngo impande zombi zitere izindi ntambwe ziziganisha ku mahoro.
Leta ya Qatar iherutse gutangaza ko AFC/M23 na Leta ya RDC bizashyira umukono ku mishinga y’amasezerano y’amahoro yo mu byiciro bitanu, nyuma y’igihe kinini impande zombi zitumvikana ku ngingo zirimo guhagarika imirwano n’uburyo bwo kugenzura bimwe mu bice by’igihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!