00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Maroc: Abantu 22 bapfiriye mu nyubako ebyiri zahirimye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 December 2025 saa 07:09
Yasuwe :

Inyubako ebyiri ziteganye mu Mujyi wa Fez yahirimye zihitana abantu 22 abandi 16 barakomereka bikomeye.

Izi nyubako zasenyutse mu ijoro rishyira ku wa 10 Ukuboza 2025. Imwe muri zo nta bantu bari barimo mu gihe indi nyubako yaberagamo ibirori gakondo bya kiyisilamu bizwi nka Aqiqah byo kwishimira ivuka ry’umwana.

Umushinjacyaha wo mu Mujyi wa Fez, yatangaje ko imibare y’abaguye muri izi nyubako ishobora kwiyongera kuko hagikorwa iperereza.

Ubuyobozi bwo muri aka gace bwavuze ko inyubako zombi zari amagorofa ane, iyaberagamo ibirori ikaba yabagamo imiryango umunani.

Umugabo wapfushije umugore n’abana batatu yavuze ko umwana we wabaga mu gice cyo hejuru yabahamagaye ababwira ko inzu igiye kugwa ako kanya bakabona irindimukiye hasi.

Reuters yanditse ko inyubako zo mu gace ka Al-Mustaqbal gatuwe n’abantu benshi cyane zigaragaza ko zatangiye kwiyasa cyane.

Inyubako yagwiriye abantu yari yarabanje kwiyasa
Abantu 22 ni bo bapfiriyemo ariko imibare ishobora kwiyongera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages