Ibi byose byaturutse ku ijambo ryavuzwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Ubutasi mu Gisirikare cya Ukraine, Andriy Yusov, wavuze ko Aba-Tuareg bagabye igitero ku Ngabo za Mali zifatanyije n’abacanshuro ba Wagner, "Bahawe amakuru akwiriye" kugira ngo bagabe icyo gitero.
Ni igitero cyari gikomeye cyane kuko Aba-Tuareg, bafatanyije n’abarwanyi bo mu mutwe wa Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin ushamikiye kuri al-Qaeda, bubikira abasirikare ba Mali bari kumwe n’abacanshuro ba Wagner, babatega igico, bicamo abarenga 100 barimo abarwanyi barenga 80 ba Wagner n’abasirikare ba Mali barenga 45.
Bikekwa ko ari cyo gitero kiremereye kigabwe ku Ngabo za Mali na Wagner, ndetse ari cyo kimaze guhitana abacanshuro benshi mu myaka ibiri bamaze bafatanya na Mali kwisubiza uduce two mu Majyaruguru y’Igihugu turi mu maboko y’Aba-Tuareg n’abarwanyi ba Jamaat Nusrat al-Islam wal-Muslimin.
Kugira ngo iki gitero kibeho, bikekwa ko aba barwanyi bahawe amakuru y’ubutasi y’aho Ingabo za Mali zikambitse zitegereje ubundi bufasha bwarimo kuva mu Murwa Mukuru wa Mali, i Bamako.
Umwe mu bayobozi ba Mali, Colonel Abdoulaye Maiga, yavuze ko kuba Ukraine yaragize uruhare muri iki gitero ari igikorwa kibi cyane, bityo ko bahise baca umubano bari bafitanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!