Ba Ndaw wahoze ari Colonel mu ngabo zirwanira mu kirere za Mali ariko wagiye mu kiruhuko, yahabwaga amahirwe menshi yo kujya kuri iyi ntebe, nyuma y’ubusabe bumaze iminsi ko ubutegetsi bwashyirwa mu maboko y’abasivili.
Uyu mugabo w’imyaka 50 yabaye umuntu wa hafi w’uwabaye Perezida wa Mali, Général Moussa Traoré, witabye Imana ku wa 15 Nzeri. Yanabaye Umuyobozi Mukuru mu Ngabo za Mali, ku butegetsi bwa Alpha Oumar Konaré kuva mu 1992 kugeza mu 2002.
Yanabaye kandi Minisitiri w’Ingabo muri Gicurasi 2014, asimbuye Soumeylou Boubèye Maïga weguye nyuma y’ugutsindwa kw’ingabo zari zihanganye n’abarwanyi mu gace ka Kidal.
Colonel Assimi Goïta wari uyoboye igihugu nyuma yo guhirika ubutegetsi, yemejwe nka Visi Perezida w’Inzibacyuho muri Mali.
Biteganyijwe ko perezida mushya na visi perezida bazarahira ku wa 25 Nzeri.
Actualité CNSP | #Transition
Communiqué :Le collège mis en place pour la désignation des personnalités devant conduire la transition, après délibération a désigné :
Monsieur Bah NDAW, Président de la transition;
Colonel Assimi GOITA, Vice président. pic.twitter.com/hmefiVPQ0D— CNSP Officiel (@CNSP20) September 21, 2020

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!