00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Perezida Goïta yababariye Umufaransa wahamijwe umugambi wo kumukura ku butegetsi

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 13 August 2026 saa 07:17
Yasuwe :

Perezida wa Mali, Assimi Goïta, yababariye Yann Christian Bernard Vezilier, Umufaransa wahamijwe kugira uruhare mu mugambi wo guhirika ubutegetsi bwe.

Vezilier ni umukozi w’Urwego rw’u Bufaransa rushinzwe Iperereza n’Umutekano (DGSE) ariko yanakoraga muri Ambasade yabo muri Mali nk’umujyanama wayo wa kabiri, afite sitati y’umudipolomate.

Tariki ya 13 Kanama 2025, ubwo yari mu Mujyi wa Bamako, yatawe muri yombi n’abantu bari bafite intwaro, bahishe amasura, biza kumenyekana ko ari abakozi b’urwego rw’iperereza rwa Mali. Icyo gihe hafashwe n’abandi bofisiye bakuru 10 mu Ngabo za Mali barimo abajenerali babiri.

Akimara gutabwa muri yombi, u Bufaransa bwahise buhagarika ubufatanye bwabwo na Mali mu bikorwa byo kurwanya iterabwoba, bunirukana abadipolomate babiri b’Abanya-Mali, kuko bwagaragazaga ko arengana.

Mbere y’uko urubanza rwe rutangira, Vezilier yasuwe n’umunyacyubahiro w’umunyamahanga ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bitavuze amazina ye, kandi abamukuriye bamuhitiyemo umunyamategeko ukorera mu Rugaga rw’Abavoka muri Mali.

Uyu mufaransa yaburanishijwe n’urugereko rw’urukiko rwa Bamako rushinzwe kuburanisha ibyaha by’iterabwoba, mu muhezo.

Leta ya Mali yamushinjaga gukorera urwego rw’ubutasi rw’u Bufaransa, aho ngo yashishikarizaga abarimo abanyapolitiki n’abasirikare guhirika ubutegetsi bwa Perezida Goïta.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa yakunze guhakana ibi birego, ivuga ko "nta shingiro bifite" kandi ko Vezilier yari mu nshingano zisanzwe z’ubujyanama mu by’umutekano muri ambasade.

Tariki ya 5 Kamena 2026, urukiko rwa Bamako rwahamije Vezilier ibyaha yashinjwaga, rumukatira igifungo cy’imyaka 20. Leta y’u Bufaransa yamaganye iki cyemezo, isubiramo ko arengana.

Mu itangazo ryashyizwe ku rubuga rwa Facebook na Guverinoma ya Mali kuri uyu wa 13 Kanama, yasobanuye ko kubabarirwa kwa Vezilier kudahindura icyemezo cyafashwe n’urukiko muri Kamena.

Yagize iti "Iki gikorwa cyo kubabarira, kidakuyemo icyemezo cy’urukiko nyuma y’iburanisha ryubahirije uburenganzira bwose bwo kwiregura, gikurikiwe n’uko uyu muntu ahita yirukanwa mu gihugu.”

Ntacyo Leta y’u Bufaransa iratangaza kuri iki cyemezo ariko ni intambwe ikomeye itewe na Mali mu gihe umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva Perezida Goïta yafata ubutegetsi mu 2021.

Vezilier yababariwe, ahita yirukanwa muri Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages