Mu ijambo yavugiye kuri Televiziyo y’igihugu, Perezida Keita yavuze ko yahisemo kwegura mu kwanga ko hagira ‘amaraso ameneka’
Yagize ati “Niba byaranejeje bamwe mu basirikare bacu ko bafata umwanzuro w’uko ibi bigomba kurangira babigizemo uruhare, mu by’ukuri hari amahitamo mfite?, ngomba kubyemera kubera ko ntashaka ko hagira n’igitonyanga cy’amaraso kimeneka”
Ibi perezida abitangaje nyuma y’uko ku wa 18 Kanama we na Minisitiri w’Intebe Boubou Cissé batawe muri yombi n’abasirikare bigumuye babasanze mu Murwa Mukuru Bamako bagahita babajyana kubafungira mu kigo cya gisirikare.
Nyuma yo gutabwa muri yombi abaturage bashimye iki gikorwa cyakozwe n’izi ngabo maze batangira kwigaragambya basaba ko Perezida Boubacar Keita ahita yegura.
Perezida Keita yeguye mu gihe yari amaze iminsi ari ku gitutu cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi batishimiye uko yakomeje kwitwara mu guhangana n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’imitwe y’intagondwa zigendera ku mahame akaze y’idini ya Islam, ubukungu bujegajega ndetse n’amatora y’abadepite ataravuzweho rumwe.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!