Ni imyanzuro bemeranyijeho nyuma y’igihe bari mu biganiro bigamije gusubiza igihugu ku murongo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita.

Imiryango mpuzamahanga yari yasabye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile.

Mu byemejwe mu biganiro, harimo ko uzatoranyirizwa kuyobora Mali mu gihe cy’inzibacyuho azaba afite igihe cy’amezi 18 yo gutegura amatora, nkuko Reuters yabitangaje.

Umuvugizi w’abari mu biganiro, Moussa Camara yavuze ko Perezida w’inzibacyuho azatorwa n’abantu bihariye bazatoranywa n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi.

Imbanzirizamushinga y’imyanzuro y’ibiganiro yavugaga ko inzibacyuho izamara imyaka ibiri, naho Perezida wayo agatorwa n’agatsiko k’akabasirikare kahiritse ubutegetsi.

Agatsiko kafashe ubutegetsi muri Mali gashobora kuvamo uba Perezida w'inzibacyuho
Agatsiko kafashe ubutegetsi muri Mali gashobora kuvamo uba Perezida w'inzibacyuho