Ni imyanzuro bemeranyijeho nyuma y’igihe bari mu biganiro bigamije gusubiza igihugu ku murongo nyuma y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Ibrahim Boubacar Keita.
Imiryango mpuzamahanga yari yasabye ko ubutegetsi busubizwa mu maboko y’abasivile.
Mu byemejwe mu biganiro, harimo ko uzatoranyirizwa kuyobora Mali mu gihe cy’inzibacyuho azaba afite igihe cy’amezi 18 yo gutegura amatora, nkuko Reuters yabitangaje.
Umuvugizi w’abari mu biganiro, Moussa Camara yavuze ko Perezida w’inzibacyuho azatorwa n’abantu bihariye bazatoranywa n’agatsiko k’abasirikare kafashe ubutegetsi.
Imbanzirizamushinga y’imyanzuro y’ibiganiro yavugaga ko inzibacyuho izamara imyaka ibiri, naho Perezida wayo agatorwa n’agatsiko k’akabasirikare kahiritse ubutegetsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!