00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mali: Gen Assimi Goïta yahawe manda y’imyaka itanu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 4 July 2025 saa 01:54
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho ya Mali yatoye itegeko riha Gen Assimi Goïta usanzwe ari Perezida w’Inzibacyuho, Assimi Goïta, manda y’imyaka itanu ishobora kongerwa igihe cyose bikenewe.

Itegeko riha Gen Assimi Goïta manda y’imyaka itanu ku butegetsi ryatowe ku wa 3 Nyakanga 2025 n’abantu 131 mu 147 bagize Inteko.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Malick Diaw yavuze ko iki cyemezo kijyanye n’ubushake bw’ababya-Mali.

Ati “Gutora iri tegeko bijyanye n’ubushake bw’abaturage.”

Iri tegeko rivuga ko manda ya Gen Assimi Goïta ishobora kongerwa igihe cyose byaba bikenewe, by’ubwihariko igihe Mali izaba itarabona amahoro.

Ni itegeko kandi riha Perezida w’Inzibacyuho n’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho uburenganzira bwo kuzahatana mu matora igihe azaba ateguwe.

Gen Assimi Goïta yahawe imyaka itanu yo gukomeza kuyobora Mali

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .