Itegeko riha Gen Assimi Goïta manda y’imyaka itanu ku butegetsi ryatowe ku wa 3 Nyakanga 2025 n’abantu 131 mu 147 bagize Inteko.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Malick Diaw yavuze ko iki cyemezo kijyanye n’ubushake bw’ababya-Mali.
Ati “Gutora iri tegeko bijyanye n’ubushake bw’abaturage.”
Iri tegeko rivuga ko manda ya Gen Assimi Goïta ishobora kongerwa igihe cyose byaba bikenewe, by’ubwihariko igihe Mali izaba itarabona amahoro.
Ni itegeko kandi riha Perezida w’Inzibacyuho n’Inteko Ishinga Amategeko y’Inzibacyuho uburenganzira bwo kuzahatana mu matora igihe azaba ateguwe.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!