Iyi guverinoma y’inzibacyuho yashyizweho ku wa 5 Ukwakira yiganjemo abasirikare bagize uruhare mu guhirika ubutegetsi bwa Perezida Boubacar Keita ku wa 18 Kanama.
Muri aba basirikare bahawe imyanya ikomeye harimo Col Sadio Camara wari mu bayobozi b’agastiko k’abasirikare kahiritse ubutegetsi wagizwe Minisitiri w’ingabo,mu gihe umuvugizi w’abasirikare bahiritse ubutegetsi, Col-Maj Ismaël Wagué yagizwe Minisitiri w’Ubwiyunge.
Uretse aba basirikare bahawe kuyobora za Minisiteri zitandukanye na Perezida w’inzibacyuho w’iki gihugu yahoze ari umusirikare mbere yo kujya mu kiruhuko cy’izabukuru.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!