Umushinjacyaha mukuru, Ladji Sara yatangaje ko aba basirikare bari bafungiwe muri iki gihugu baciwe amande arenga 3,000 by’Amadolari banahamwa n’icyaha cyo gutwara no kwambutsa intwaro mu buryo butemewe mu iburanisha ryabereye mu muhezo.
Aba basirikare bose bafatiwe ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru Bamako muri Nyakanga 2022, gusa batatu b’igitsina gore barekuwe mu ntangiriro za Nzeri, bakatiwe urwo gupfa badahari.
Uku gukatirwa bije mbere y’itariki ya 1 Mutarama 2023 yashyizweho n’abayobozi bo muri Afurika y’Iburengerazuba kugira ngo Mali irekure abo basirikare cyangwa ibahane.
Aba basirikare bafatiwe ku kibuga cy’indege mu murwa mukuru,ku ya 10 Nyakanga mu gihe bari bagiye mu kazi muri sosiyete yigenga yagiranye amasezerano yo gukorera muri Mali n’Umuryango w’Abibumbye (Sahel Aviation Service).
Nyuma batatu baje kurekurwa abasigaye bashinjwa kuba abacanshuro bakurikiranweho gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ku ruhande rwa Côte d’Ivoire hamwe n’Umuryango w’Abibumbye bavuga ko abo basirikare bajyanywe mu rwego rwo kurinda umutekano w’ingabo z’Abadage zishinzwe kugarura amahoro muri Mali.
Mu cyumweru gishize Intumwa za Cote d’Ivoire zagiye muri Mali kugira ngo ziganire kuri iki kibazo ndetse na Minisiteri y’Ingabo ya Cote d’Ivoire yari yavuze ko iri mu nzira yo kugikemura.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!