Henry Musa watawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, kuri uyu wa 14 Nzeri nibwo yagejejwe mu rukiko ruri mu murwa mukuru Lilongwe ngo yiregure kuri ibi byaha ashinjwa ko yakoze mu 2019 ubwo yari akiri muri izi nshingano.
Nyuma yo kugera imbere y’urukiko Musa yahakanye ibi byaha byose aregwa asaba ko yarekurwa agakurikiranwa ari hanze, nubwo umucamanza yaje kubimwangira avuga ko yabangamira iperereza mu gihe yaba arekuwe.
Muri uru rubanza Musa areganwa n’uwahoze ari umuyobozi mukuru ushinzwe amakuru muri iyi minisiteri, Gideon Munthali nawe wagejejwe imbere y’urukiko agahakana iki kirego cy’ubujura.
Nubwo bahakana ibyo baregwa, Polisi ya Malawi yabwiye Ijwi rya Amerika ko imwe muri izi mudasobwa 10 zibwe yaje gusangwa mu rugo rwa Munthali ndetse imwe muri izi mashini eshatu zitanga umuriro nayo igasangwa mu rugo rwa Mussa.
Nyuma yo kumva uruhande rw’abaregwa n’ubushinjacyaha, umucamanza yafashe umwanzuro ko aba bagabo bakomeza gufungwa bakazongera kugezwa imbere y’ubutabera ku wa 21 Nzeri.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!