00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Malawi: Abatwara moto barara kuri sitasiyo za lisansi batonze imirongo kubera ibura ry’ibikomoka kuri peteroli

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 October 2026 saa 10:48
Yasuwe :

Abashoferi muri Malawi basigaye barara kuri sitasiyo za lisansi bategereje ibikomoka kuri peteroli, mu gihe abatwara tagisi babuze akazi kubera ibura ryabyo ryongeye kwibasira icyo gihugu.

Harry Jim wari ku murongo ategereje lisansi yagize ati “Nararaye hano, kandi ndacyahari ntegereje kuzuza lisansi mu modoka yanjye. Ikibazo cy’ibura ry’ibikomoka kuri peteroli kirakomeye.”

Umumotari Paul Christopher usanzwe atunzwe no gutwara abagenzi, yavuze ko amaze ibyumweru bitatu adakora kubera kubura lisansi.

Ubwo yaganiraga na Reuters ari hanze ya sitasiyo ya lisansi i Blantyre, umujyi ufatwa nk’igicumbi cy’ubucuruzi muri Malawi, yagize ati “Lisansi niboneka, tuzabanza kwishyura imyenda twafashe muri iki gihe, mbere y’uko twongera kubona ibidutunga.”

Ibura ry’ibikomoka kuri peteroli rimaze imyaka ari ikibazo kigaruka muri icyo gihugu cyo mu Majyepfo ya Afurika. Ryari no mu bibazo by’ingenzi byagarutsweho mu matora yabaye umwaka ushize.

Ibintu byari byarabaye byiza by’agateganyo nyuma y’uko Perezida Peter Mutharika atsinda amatora, akazamura ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Icyakora, byongeye kuzamba nyuma y’uko intambara yo muri Iran itangiye mu mpera za Gashyantare.

Guverinoma ivuga ko icyo kibazo giterwa n’ibura ry’amadovize.

Mutharika yizeye ko inguzanyo nshya izatangwa n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari, IMF, izafasha ubukungu bw’igihugu gusubira ku murongo. Icyakora, impande zombi ntiziragera ku masezerano.

Abamotari bari ku murongo bategereje lisansi bamwe bavuga ko baharaye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages