Col Rakotomamonjy yafatiwe mu Mujyi wa Antananarivo ku mugoroba wa tariki ya 16 Mata, nyuma ajyanwa muri Gereza ya Tsisafahy iri mu ntera y’ibilometero hafi 30 mu majyepfo y’umurwa mukuru.
Uyu musirikare yari amaze igihe yibasira Leta y’inzibacyuho iyobowe na Col Randrianirina wakuyeho ubutegetsi bwa Andry Rajoelina mu mwaka ushize. Yifashishije imbuga nkoranyambaga, yayishinje kunyereza umutungo w’igihugu.
Kuva mu ntangiriro za Mata, inzego z’umutekano za Madagascar zatangiye gushakisha Col Rakotomamonjy kugira ngo zimute muri yombi, zimushinja gutegura umugambi wo kwica Perezida Randrianirina. Hari n’abandi 11 bafungiwe kuba muri uyu mugambi.
Col Rakotomamonjy yahoze akorera mu biro bya Perezida Randrianirina, yirukanwa muri Mutarama 2026. Kuva ubwo yatangiye gushinja Leta kunyereza umutungo w’igihugu, abinyujije ku rubuga rwa Facebook, asobanura ko yabyiboneye.
Uyu musirikare yatunze urutoki umushoramari ukomeye witwa Koufali Daya usanzwe ari inshuti ya Perezida Randirianirina, amushinja gutera ubwoba abaminisitiri nyamara Leta yo ivuga ko ibyo birego byose nta shingiro bifite.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!