00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yemeye kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 31 Ukuboza 2022 saa 09:28
Yasuwe :

Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo, zatangaje ko umutwe wa M23 wemeye kuva mu duce twa Kishishe na Rumangabo wari wafashe, mu rweo rwo kubahiriza ibyemezo byafashwe n’abakuru b’ibihugu byo mu karere.

Ni umwanzuro wafashwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022, nyuma y’inama yo kureba ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo M23 iherutse kwiyemeza byo kuva muri Kibumba.

Itangazo ingabo za EAC zashyize hanze, rivuga ko umutwe wa M23 wamaze kuva muri Kibumba, bityo ko guhera tariki 5 Mutarama 2023 uyu mutwe uzava mu duce twa Kishishe na Rumangabo.

Mu mpera za Ukwakira 2022 nibwo M23 yafashe Rumangabo ibamo ikigo cya gisirikare cy’ingabo za Leta mu gihe Kishishe yafashwe mu mpera z’Ugushyingo.

Icyakora, ingabo za EAC zatangaje ko hakiri ubushyamirane n’imirwano ku mpande zombi kandi ko bishyira mu kaga ubuzima bw’abaturage.

M23 yijejwe ko izoroherezwa kuganira na Leta ya Congo, mu gihe izaba yubahirijwe n’ibiteganywa n’amasezerano ya Luanda byo gusubira inyuma ikava mu duce yafashe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .