Ibi bitero bije nyuma y’amezi atatu abarwanyi b’uyu mutwe bafata ibice bitandukanye nyuma bagatangaza ko bahagaritse imirwano bagasubira inyuma mu birindiro basanzwemo.
Umuvugizi w’umutwe wa M23, Willy Ngoma yagize ati “Imirwano irakomeje tumaze kwigarurira imidugudu y’i Bunagana ariyo Kavange na Kashiru. Ingabo za FARDC zahungiye i Kanombe hafi n’umupaka wa Uganda. Kuri iyi nshuro intambara irafunguye."
M23 itangaje ko yubuye imirwano ikomeye nyuma y’amasaha make ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku Isi butangaje ko Papa Francis yahagaritse ingendo yari afite mu Burasirazuba bwa RDC no muri Sudani y’Epfo, kubera uburwayi.
Bivugwa ko byaba byagize uruhare mu gukomeza imirwano mu buryo bukomeye kuri M23, isaba Leta ya Congo gushyira mu bikorwa amasezerano bagiranye mu 2013.
M23 ivuga ko abarwanyi bayo batashyizwe mu ngabo za Leta cyangwa ngo basubizwe mu buzima busanzwe nkuko byari byemejwe mu masezerano n’ubundi burenganzira basabira abavuga Ikinyarwanda muri Congo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!