00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

M23 yafashe Bunagana, ingabo za FARDC zihungira muri Uganda ku bwinshi

Yanditswe na Mukwaya Olivier
Kuya 13 June 2022 saa 10:03
Yasuwe :

Umutwe wa M23 wemeje ko wamaze gufata umupaka wa Bunagana, nyuma y’imirwano ikomeye yawuhuje n’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yanaguyemo umusirikare wacyo Major Eric Kiraku Mwisa.

Muri iki gitondo nibwo M23 yatangaje ko umujyi wa Bunagana ari yo iwugenzura, mu gihe abasirikare benshi ba FARDC bambutse bahungira muri Uganda.

Amashusho agaragaza imodoka nto za gisirikare eshatu n’amakamyo abiri ya Fuso yuzuye abasirikare ba FARDC bambuka umupaka bahunga, hakaba n’abandi basirikare bambutse n’amaguru bahunga.

Abaturage bari bakikije umuhanda wanyuragamo amakamyo y’abasirikare ba FARDC bavuga ko Bunagana yafashwe none bakaba barimo kugenda baririra ku mbunda.

Umwe mu baturage ati "Babakuyemo bagifashe [igihugu], bari kurira, babakuyemo birarangiye".

Umuvugizi w’umutwe wa M23, Major Willy Ngoma, yavuze ko uretse abasirkare ba FARDC bahungiye muri Uganda, hari abandi bivanze n’abaturage kuri ubu abarwanyi be bakaba barimo kugenzura Bunagana.

Ati "Imirwano y’ejo yari ikomeye cyane, abasirikare ba FARDC bari basigaye ku mupaka na bo bahungiye muri Uganda, abandi bavanyemo impuzankano bivanga mu baturage, bataye igifaru, ubu turimo kugenzura Bunagana yose’’.

Iyi mirwano yatumye abaturage barenga 5000 bahunga Bunagana n’inkengero zayo bakerekaza muri Uganda mu gihe abandi barenga ibihumbi 25 bahungiye ku mashuri n’insengero y’i Rwanguba, Kabindi na Kinoni muri teritwari ya Rutshuru.

Amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga aragaragaza ikivunge cy’abaturage benshi ba Bunagana bahungira muri Uganda, aho bahita bakirirwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyakabande muri Kisoro, mbere y’uko bajyanwa mu nkambi ya Nakivale iri mu bilometero 200 uvuye aho bari.

Ubuyobozi bw’umutwe wa M23 mu cyumweru gishize bwari bwatangaje ko batangije intambara ifunguye aho bagiye gufata ibice bitandukanye harimo umupaka wa Bunagana uhuza RDC na Uganda.

Radio Okapi yanditse ko hari amakuru yakuye mu gisirikare cya FARDC i Rutshuru avuga ko abasirikare bahawe amabwiriza yo kurekura umujyi wa Bunagana.

Ku mbuga nkoranyambaga kandi hari amafoto y’ibifaru byatawe n’abasirikare ba FARDC bari barinze umujyi wa Bunagana bari guhungira muri Uganda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .