Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Mutarama, abatuye muri Kitchanga batangaje ko hiriwe imirwano yahuje inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta FARDC, ndetse n’imitwe ifatanye n’ingabo za Leta nka FDLR na Mai Mai.
Umutwe wa M23 wavuze ko ariwo wagabweho ibitero n’ingabo za Leta mu birindiro byawo biri mu Bwiza na Kitchanga, baritabara.
Aka gace ka Kitchanga niko kamaze iminsi gaturukamo benshi mu mpunzi ziganjemo abo mu bwoko bw’Abatutsi, zivuga ko zigirirwa nabi na FDLR, Mai Mai ndetse na FARDC.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!