Umuyobozi wa M23 irwanya leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye abayobozi b’icyo gihugu ko ishobora kongera gushoza intambara kubera mu gihe amasezerano bemeranyijweho atarashyira mu bikorwa.
M23 yatsinzwe urugamba mu mpera za 2013 n’ingabo za Congo zifatanyije n’iza Loni Monusco yari yamaze gufata umujyi wa Goma.
Perezida wa M23 Bertrand Bisimwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, AFP ko mu gihe Leta ya Congo itaragarura umutekano mu Burasirazuba bw’icyo gihugu ngo iyindi mitwe yitwaje intwaro nayo itsimburwe M23 nayo ishobora kugaruka kurwana.
Ati” Icyatumye dutangira urugamba kiracyariho. Kugeza ubu umutekano warushijeho kuba muke muri Congo kandi n’indi mitwe ntiramburwa intwaro […] bakomeje kwica bakanafata ku ngufu buri munsi kandi n’ikibazo cy’impunzi ntikirakemuka, mu by’ukuri ibijyanye n’ubwiyunge bw’Abanyekongo byaribagiranye burundu “
AFP ivuga ko Bisimwa arega Leta ya Congo kutubahiriza amasezerano bagiranye ngo ifungure abarwanyi ba M23 bari mu buroko.
Avuga ko bituma abari mu nkambi muri Uganda nabo batinya kugaruka muri Congo nk’umutwe wa Politiki.
Kuba benshi mu barwanyi ba M23 baragenzurirwa mu nkambi mu Rwada na Uganda bituma igira intege nke. Ibi ariko ntibituma Bisimwa ataburira Leta ya Congo ko nidashyira mu bikorwa amasezerano izahita itangiza indi mirwano.
Ati” Igihe twafataga intwaro nta yandi mahitamo twari dufite kuko iyo tutabikora twari gupfa. Abacu barishwe , abagore bafatwa ku ngufu twamburwa ibyacu ntihagira ubyitaho. Bagiraga ngo dukore iki?”
“ Ntidushobora kuvuga uko bizaba bimeze mu gihe kizaza ariko guverinoma ya Congo nitubahiriza ibyo twavuganye natwe ntawe uzaba akidutegetse kutongera kurwana.”
Muri Gashyantare Perezida wa Congo, Joseph Kabila yashyize umukono ku masezerano yemerera M23 kutaryozw a kuba yarateye igihugu, n’amakosa ya politiki.
Mu masezerano ariko abarwanyi ba M23 ntibababariwe ku byaha byibasiye inyoko muntu , iyicarubozo, gufata ku ngufu, kwinjiza abana mu gisirikare.



















TANGA IGITEKEREZO