Yabigarutseho mu butumwa yatanze yifashishije urubuga rwa X, yemeza ko igihugu nka RDC gikungahaye ku bukungu ndetse kikanagira abantu benshi bafite imico inyuranye byakabaye imbaraga zo kugifasha gutera imbere.
Yakomeje ati “Mu gihugu nka RDC gifite ubukungu n’imico itandukanye, urwo runyurane rw’abantu ni imbaraga zikomeye ndetse n’umutungo ukomeye w’igihugu.”
Yakomeje agaragaza ko nubwo bimeze bityo ariko usanga hari imvugo z’urwango zikomeje gukwirakwizwa mu baturage kandi zikomeza guhembera ivangura no gutanya abenegihugu.
Ati “Imvugo z’urwango zikomeza kwinjizwa mu buzima bwa buri munsi, mu muryango ndetse by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga zikunze kuba intandaro y’ivangura no kwangiza ubumwe.”
Yongeyeho ati “Ibi bitera amakimbirane kandi bishobora gusenya no kubangamira ubumwe n’ubwiyunge igihugu gikomeje gushaka kugeraho. Biroroshye cyane gusenya kuruta kubaka. Ku bw’ibyo ndahamagarira buri wese guhagurukira iki kibazo. Dutinyuke gutega amatwi abandi, tubane neza n’abo dufite ibyo dutandukaniyeho.”
Yasabye buri wese kwitondera amagambo bakoresha kuko ashobora gusenya ndetse no guhitamo ibikorwa byunga abaturage aho kwibanda ku bibatanya.
Ati “Twitondere amagambo dukoresha, duhitemo ibikorwa bitwunga, kandi buri wese afate inshingano. Dufatanye twese mu rugendo rwo kugera ku mahoro, tuzirikane agaciro ko kubana neza, twubahirize uburenganzira bwa buri wese mu Isi irangwa n’ubutabera, ukutabogama no kudaheza.”
Imvugo z’urwango zatangiye gukwirakwizwa cyane muri RDC nyuma y’uko umutwe wa M23 uharanira ko uburenganzira bw’Abatutsi b’Abanye-Congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bwubahirizwa wubuye imirwano.
Bamwe bu bayobozi bakuru b’igihugu ntibatinya kugaragaza abo baturage nk’abatari abenegihugu ahubwo bakabita Abanyarwanda kubera ururimi bavuga, byanatumye Abanye-congo ubwabo bababona nk’abanzi.
Hari amashusho yagiye agaragara mu bihe bishize y’abaturage bagaragaza ko Umututsi ari umwanzi w’igihugu ndetse hari aho bayafataga bari kubagirira nabi mu buryo bwa kinyamaswa.
Uyu muyobozi atangaje ibi mu gihe yaherukaga kwakirwa n’abayobozi b’Ihuriro rya AFC/M23 muri Werurwe 2025 barimo umuyobozi wa AFC, Corneille Nangaa, na Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, i Goma.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!