Umuvugizi w’ishyaka ry’abaturage- People’s Party, Kenneth Msonda, abinyujije kuri Facebook yavuze ko abatinganyi bakwiye kwicwa ndetse anabisubiramo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.
Imiryango ibiri iharanira uburenganzira bwa muntu yahise igeza ikirego mu nkiko imushinja gushishikariza rubanda kwica amategeko
Gusa abashinjacyaha ba Leta icyo kirego bahise bagitesha agaciro umunsi umwe mbere y’uko Msonda agezwa mu nkiko.
Amagambo Msonda yanditse kuri Facebook yagiraga ati"Abatinganyi ni babi kurusha imbwa, ni abahungu n’abakobwa ba sekibi.”
Yakomeje agira ati “Kubata muri yombi ntibyakemura ikibazo kuko mu minsi mike baba barekuwe nyuma yo gutanga amande, uburyo bwiza bwo guhangana nabo ni ukubica.”
Amakuru dukesha Africareview avuga ko Ibiro bya Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bwa muntu (OHCHR) byategetse Guverinoma ya Malawi kurinda abo bantu, bazira uko bakora imibonano mpuzabitsina.
OHCHR igira iti “Duhangayikishijwe n’uko kutaburanisha iki kirego bitanga ubutumwa ku bandi bwo kwica abatinganyi kuko babifata nk’aho byemewe n’amategeko ndetse nta no kubibahanira.”



















TANGA IGITEKEREZO