00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Loni yahamagariye abahanganye mu Burundi guhurira mu biganiro

Yanditswe na

Bukuru JC

Kuya 22 June 2015 saa 09:02
Yasuwe :

Umunyamabanga mukuru wa Loni Ban-Ki-Moon yamenyesheje impande zombi zihanganye mu Burundi ko zikwiye gusubukura ibiganiro bigamije amahoro, hirindwa gukomeza kw’ibikorwa bihungabanya umutekano.

Mu itangazo rya loni ryo ku wa 21 Kamena 2015, Ban-Ki-Moon yatangaje ko yishimiye ibyavuye mu nama y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe yateranye tariki ya 13 Kamena i Johannesburg muri Afurika y’Epfo.

Muri iryo tangazo, umunyabanga mukuru wa Loni Ban-Ki-Moon yasabye intumwa ye idasanzwe mu karere ka Afurika yo hagati Abdoulaye Bathily gukora ibishoboka ngo u Burundi bubone umutekano, abifashijwemo n’umwanzuro w’uyu muryango mu gukemura ibibazo by’umutekano muke bivugwa mu Burundi.

Ban-Ki-Moon yashimiye Said Djinnit wabaye umuhuza mu bibazo by’Abarundi mu gihe gishize.

Umunyamabanga mukuru wa Loni yavuze ko mu gihe iki gihugu kitegura amatora y’Umukuru w’igihugu, ahamagarira abayobozi bose kubonera igisubizo ibibazo by’umutekano muke birangwa muri icyo gihugu.

Yasabye abahanganye gusubira mu biganiro, avuga ko byagarura umwuka mwiza watuma amatora aba mu mahoro, akaba mu mucyo kandi akitabirwa na bose.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages