France 24 yatangaje ko urupfu rwa al-Mansouri rwongeye kubyutsa impungenge ku mutekano muri Benghazi, agace kabarizwamo umuyobozi w’ingabo Khalifa Haftar.
Kuva ubutegetsi bwa Muammar Gaddafi bwahirikwa mu 2011, Libya yacitsemo ibice ku buryo ubu iyobowe na guverinoma ebyiri harimo iyemerwa na Loni ikorera i Tripoli n’iyoborwa na Khalifa Haftar ikorera muri Benghazi.
Umuhungu wa Khalifa witwa Khaled Haftar, yabwiye AFP ko batangiye iperereza ku rupfu rw’uyu musirikare ariko bigaragara ko ari igikorwa cy’iterabwoba.
Itangazo rye rigira riti “Iterabwoba ni umushinga ugamije kwibasira agace kose, si Libya gusa.”
Iki gitero cyakomye mu nkokora imbaraga zashyizwe mu bayobora iki gice bamaze igihe bemeza ko mu bice bayobora ari amahoro.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!